RFL
Kigali

Anita Pendo yageneye ubutumwa Rusine, anakomoza kuri RBA na Kiss FM

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/09/2024 15:15
0


Anita Pendo uheruka gusezera kuri RBA nyuma y’imyaka 10 yari amaze ahakora akerekeza kuri Kiss FM yagarutse ku byo azakumbura n'uko yakiriwe aho yerekeje.



Mu mpera za Kanama 2024 ni bwo Anita Pendo yasezeye kuri RBA bidatinze mu ntangiriro za Nzeri ahita atangira gukorera Kiss FM.

Mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku bintu byihariye azakumbura aho yari amaze igihe akorera.Ati”Nzakumbura buri kimwe, urumva ahantu wabaye imyaka 10, baba barabaye umuryango wawe, nzakumbura ibihe byose nahagiriye n’abo twakoranaga.”

Ku byerekeranye niba yiyumva  nk'uwazamutse mu Ntera ku  kuba yaravuye kuri RBA akerecyeza kuri Kiss FM, yagize ati ”Ntabwo ndajya kugereranya ariko icyo abantu bamenya ni uko nahinduye akazi, nagiye ahandi ibindi biba ari by’umuntu ku giti cye, kubera ko ntabwo wakwicara gutyo ngo ugende, ni ibintu uba wicaye watekerejeho.”

Uko yakiriwe mu muryango mushya yinjiyemo ati”Banyakiriye neza cyane dore ko abantu benshi nahasanze ari abantu twari dusanzwe tuziranye mu myidagaduro urumva ntabwo byangoye cyane.”

Yagize kandi ubutumwa agenera Rusine Patrick bakorana, uheruka kwinjira mu kindi cyiciro ashinga urugo, akanahishura ko yibarutse imfura.

Ati”Tumuhaye ikaze mu Isi y’abantu baryama gake, hari igihe  uba ugiye gusinzira, akaza gukomanga ku matwi ngo umugati urihe.”

Akomeza agira ati”Ubu ngubu ni bwo ubuzima bwe busa nkaho butangiye, mvugishije ukuri azaryoherwe muri urwo rugendo ariko na none amenye ko hari byinshi azigomwa.”

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANITA PENDO

">Anita Pendo yagarutse kuri RBA yakoreye imyaka 10 no kwinjira muri Kiss FM Yageneye ubutumwa Rusine Patrick, umubyeyi mushya

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND